Kwamamaza

Kwamamaza
Kwamamaza

Amakuru

               
Abakekwaho gutera bomb i boston bafaswe amwe mu ma video murayasanga hano.




 H.E kagame Afurika ikeneye kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, ibyo bikaba bisaba abantu gukora cyane maze bakigira, ibi Perezida Kagame yabivuze mu ijambo yagejeje ku inteko rusange idasanzwe y’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu nzu Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo.


Mu ijambo ry’ikaze, umukuru w’Inteko ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba Margaret Nantongo Zziwa yavuze ko kuba ibikorwa byabo byarahuriranye n’icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi atari ibintu byikoze kuko bashatse kwifatanya n’abanyarwanda.
Umukuru w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda mu ijambo rye, yagaragaje akamaro k’Inteko ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba aho yavuze ko yazamuye ubuzima bw’abaturage b’Afurika y’iburasirazuba. Yasabye ko ubutwererane hagati y’inteko zombi


Mu ijambo rye Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikeneye kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, ibyo bikaba bisaba abantu gukora cyane maze bakigira.
Yagize ati “Afurika niho honyine abantu babwirizwa ibijyanye na demokarasi bihitiramo. Icyo gihe tugomba guhaguruka tukarengera inyungu zacu. Tugomba kugabanya gufashwa n’inkunga z’amahanga kuko utaba witeguye ko zizahoraho”
Perezida Kagame yanavuze ku kamaro ko kwihutisha ukwishyira hamwe kw’ibihugu, cyane cyane guhuza imipaka, kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu ndetse no gukorera hamwe ku buryo kwishyira hamwe kw’ibihugu bizagirira akamaro abaturage bose baturiye Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Nitwe dufite umutungo kamere mwinshi kw’isi..ntabwo tugomba kwemerera abandi kuwugiraho inyungu kurusha twebwe ubwacu. Tugomba kuzamura ubuhahirane ndetse no gushora imari hagati y’ibihugu by’Afurika, ibi bizagerwaho mu gihe abaturage bacu bazaba bemerewe kujya ndetse no gukorera aho bashaka.nyakubahwa perezida wa repubulika y'u Rwanda yashishikarije abanyafurika kwishyira hamwe ubwo  yatangizaga inama ya gatanu ihuza abadepite b'afrika
  
               Ejo ku wa gatandatu niho icyunamo cyasojwe ku irebero ahashyinguwe abanyapolitike bazize jenoside.


No comments:

Post a Comment